Isomo: Intangiriro 37,3-4.12-13a.17b-28

Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro 37,3-4.12-13a.17b-28

Israheli akikundira Yozefu kuruta abandi bahungu be bose, agatsinda yari umwana wo mu zabukuru. Yari yaramuboheye ikanzu y’amaboko maremare. Bene se babonye ko amutonesheje, baramwanga, ntibongera kumuvugisha neza. Umunsi umwe, bene se bari bahuye amatungo ya se kuri Sikemu.Yakobo abwira Yozefu, ati «Abo muva inda imwe ntibaragiye i Sikemu? Ngwino, nkohereze aho bari.» Nuko Yozefu agenda akurikiranye bene se, koko abasanga i Dotani. Bamubonera kure; atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice. Baravugana bati «Dore wa murosi araje! Nimuze tumwice ubu noneho, tumujugunye muri rimwe muri ariya mariba. Tuzavuge ko inyamaswa y’inkazi yamumize, maze tuzarebe aho za nzozi ze zizamugeza!» Rubeni arabyumva, agerageza kumubakiza. Arababwira ati «Twoye kumwica.» Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se. Nuko Yozefu akibageraho, baramufata, bamwambura ikanzu ye, ya kanzu y’amaboko maremare, bamujugunya mu iriba ryakamye, ritakirimo amazi. Baricara bararya. Bagiye kubona, babona urushorerane rw’Abayismaheli bari baturutse i Gilihadi, ingamiya zabo zikoreye amakakama yosa, imibavu n’ishangi, bajya kubicuruza mu Misiri. Nuko Yuda abwira bene se, ati «Kwica murumuna wacu tugahisha amaraso ye bitumariye iki? Nimuze tumugure na bariya Bayismaheli, tutagira icyo tumutwara kandi tuva inda imwe, dusangiye n’amaraso.» Iyo nama bene se barayishima. Haza kuza Abamadiyani b’abacuruzi; Yozefu ni ko kumukura muri rya riba, bamugura n’Abayismaheli, bamugura amasikeli makumyabiri ya feza, Yozefu bamujyana mu Misiri.

Publié le