Isomo: Izayi 1,10.16-20

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 1,10.16-20

Nimwumve ijambo ry’Uhoraho, mwe batware ba Sodoma,mutege amatwi inyigisho y’Imana yanyu, bantu ba Gomora! Nimwiyuhagire, mwisukure,nimumvane imbere ibikorwa bibi byanyu, kandi muherukire aho kugira nabi! Nimwige gukora ikiri icyiza,muharanire ubutabera, murenganure urengana,murwane ku mpfubyi, mutabare umupfakazi. Uhoraho avuze atya: Nimuze, tuburane! N’aho ibyaha byanyu byatukura nk’indubaruba, bizahinduka urwererane nk’urubura. Naho niba byatukuraga nk’umuhemba, bizererana nk’ubwoya bw’intama. Niba kandi mwemeye kumvira, muzarya ku byiza byeze mu gihugu. Naho niba mubyanze, mugakomeza kuganda, inkota ubwayo ni yo izabarya. Uwo ni Uhoraho ubivuze.

Publié le