Amasomo yo ku wa gatanu – Icyumweru cya I, Adiventi

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 29,17-24

Bigenze bityo se, mu gihe gito ishyamba rya Libani ntiryaba ryahindutse umurima w’imbuto ziribwa, naho umurima w’imbuto ziribwa ugahinduka ishyamba? Uwo munsi, ibipfamatwi bizumva amagambo y’igitabo, n’impumyi zizasohoke mu mwijima w’icuraburindi, maze zibone. Abaciye bugufi bazarushaho kwishimira Uhoraho, n’abakene banezerwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli. Kuko uwo munsi uzaba ari iherezo ry’abategetsi b’abagome, abashungerezi bagakozwa isoni, n’abashaka gukora nabi bose bakarimburwa. Bizagendekera bityo abagambanira abandi mu mvugo yabo, abatega abandi imitego mu manza, n’aboshya intungane gukora nabi. Ni cyo gitumye Uhoraho, Imana y’inzu ya Yakobo, we warokoye Abrahamu, avuze atya: Umuryango wa Yakobo ntuzongera gukozwa isoni ukundi, n’uruhanga rwe ntiruzongera kwijima. Kuko abana babo, babonye ibyo nakoreye muri bo, bazatagatifuza izina ryanjye, batagatifuze Nyirubutagatifu wa Yakobo, bityo bazatinye Imana ya Israheli. Imitima yahabye izahabuka, n’abatavaga ku izima bemere kwigishwa.

Zaburi ya 26 (27), 1, 4abcd, 13-14

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba ?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya ?

Ikintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

iminsi yose y’ukubaho kwanjye.

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’abazima.

Ihangane, wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima, ube intwari!

Rwose wiringire Uhoraho! 

Publié le