Isomo: Izayi 41,13-20

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 41,13-20

Kuko jye, Uhoraho, Imana yawe, ngufashe ukuboko kw’iburyo, nkakubwira nti «Witinya ! Ni jye ugutabara ! Witinya Yakobo, wowe bahonyora nk’akanyorogoto, witinya Israheli, n’ubwo ubu bakugereranya n’intumbi. Ni jye ugutabara – uwo ni Uhoraho ubivuze. Umuvunyi wawe ni Nyirubutagatifu wa Israheli. Dore nkugize imashini nshya icukura ubutaka kandi ifite amenyo asongoye, ugiye gutengagura imisozi, uyishwanyaguze, n’udusozi uduhindure umurama. Uzayigosora itwarwe n’umuyaga, maze serwakira iyinyanyagize. Naho wowe uzasingiza Uhoraho, uhimbarwe kubera Nyirubutagatifu wa Israheli. Abasuzuguwe n’abatishoboye bashakashaka amazi, ariko bikaba iby’ubusa, ururimi rwabo rukumirana kubera inyota; ni jye Uhoraho, uzabasubiza, jyewe Imana ya Israheli, sinzabatererana. Nzavubura inzuzi ku misozi itameraho akatsi, mu mikokwe hadudubize amasoko, ubutayu buhinduke ikidendezi, n’ubutaka bwumiranye buhinduke amariba. Nzameza amasederi mu butayu, iminyinya, ibiti bihumura n’imitini; ahantu h’amayaga mpatere imizonobari, imisave n’imigenge bikurire hamwe, bityo abantu barebe kandi bamenye, bigishanye kandi bumve, ko ari ikiganza cy’Uhoraho cyabikoze, ko ari Nyir’ubutagatifu wa Israheli wabiremye.

Publié le