Isomo: Izayi 49,8-15

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 49,8-15

Uhoraho avuze atya: Igihe cy’ubutoneshwe naragusubije, ku munsi wo gukizwa naragutabaye, ndaguhanga, nkugenera kuvugurura isezerano nagiranye n’imbaga nyamwinshi, kugira ngo mbyutse igihugu, maze nsubize iminani abari barayinyazwe. Imfungwa nzazibwire nti «Nimusohoke» n’abari mu mwijima nti «Nimujye ahabona.» Iruhande rw’inzira, bazahabona ubwatsi, ku misozi yose y’agasi, bazahagire urwuri. Inzara n’inyota ntibizabica, icyocyere cy’umusenyi cyangwa izuba ntibizabageraho; kuko ubakunda bihebuje azabayobora, akaberekeza ku masoko y’amazi afutse. Ku misozi yose nzahahanga inzira, n’imihanda yanjye nyabagendwa iringanizwe. Ngabo baraje, baturutse iyo bigwa, bamwe mu majyaruguru no mu burengerazuba, abandi baturutse mu gihugu cya Asuwani. Ijuru nirivuze impundu, isi nisabagire, imisozi itere indirimbo z’ibyishimo, kuko Uhoraho yahumurije umuryango we, abakozwaga isoni, akabereka urukundo rwe. Siyoni yaravugaga iti «Uhoraho yarantereranye, Nyagasani yaranyibagiwe.» Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzigera nkwibagirwa. 

Zaburi ya 144 (145), 8-9, 13cd-14, 17-18

Uhoraho ni umunyampuhwe n’umunyaneza,

atinda kurakara kandi akagira urugwiro.

Uhoraho agirira bose ibambe,

maze imbabazi ze zigasakara ku biremwa bye byose.

Uhoraho ni mutabeshya,

akaba indahemuka mu byo akora byose.

Uhoraho aramira abagwa bose,

abunamiranye akabaha kwemarara.

Uhoraho ni umunyabutungane mu nzira ze zose,

akarangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose.

Uhoraho aba hafi y’abamwiyambaza,

hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima.

Publié le