Isomo: Izayi 58,9b-14

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 58,9b-14

Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite, kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu. Uhoraho azakuyobora ubudahwema, azaguhaze mu gihe cy’amapfa, amagufa yawe ayakomeze. Uzamera nk’ubusitani buvomererwa, cyangwa se nk’isoko idudubiza kandi ikagira amazi adakama. Uzubaka bundi bushya amatongo ya kera, usubukure imishinga yari iriho mbere, bazakwite «Umuzibabyuho, usibura amayira ngo abe nyabagendwa.» Niwirinda kwica isabato, no guharanira inyungu zawe ku munsi wanjye mutagatifu, ukita isabato «Umunsi w’umunezero», umunsi mutagatifu w’Uhoraho ukakubera «Umunsi w’icyubahiro», ukawubaha wirinda kugira umurimo ukora, wirinda guharanira inyungu zawe, cyangwa guhihibikana mu bucuruzi bw’urudaca, ni ho uzagira umunezero muri Uhoraho, maze nzakujyane mu igare, hejuru y’imisozi y’isi, ngutungishe umunani wa Yakobo, umukurambere wawe. Ni byo rwose, uwo ni Uhoraho ubivuze.

Publié le