Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi 2,1-5
Ibyo Izayi mwene Amosi yabonye, byerekeye Yuda na Yeruzalemu. Mu bihe bizaza, hari ubwo umusozi w’Ingoro uzashyirwa ku kanunga usumbe imisozi yose. Nuko amahanga yose agende awugana. Abantu b’ibihugu byinshi bahaguruke, bavuga bati “Nimuze tuzamuke, tujye ku musozi w’Uhoraho, ku Ngoro y’Imana ya Yakobo. Azatwereka inzira ze, tuzikurikire.” Ni byo koko, amategeko ava i Siyoni, i Yeruzalemu hagaturuka ijambo ry’Uhoraho. Azacira amahanga imanza, akiranure abantu b’ibihugu byinshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo ibihabuzo. Ihanga ntirizongera gutera irindi inkota, ntibazongera ukundi kwiga kurwana. Nzu ya Yakobo, nimuze, tugendere mu rumuri rw’Uhoraho.