Isomo: Malakiya 3,1-4

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya 3,1-4

Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero, Umumalayika w’isezerano mwifuza, nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga. Ni nde uzihanganira umunsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere, mu myaka ya kera.

Publié le