Ibiri mu isomo mumaze kumva, mumenye ko byujujwe uyu munsi

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 22 gisanzwe umwaka A

ku ya 01 Nzeli 2014

Amasomo: 1Kor 2, 1-5 ; Lk 4, 16-30

« Uyu si mwene Yozefu ?» Nta kabuza, abari bateze amatwi Yezu mu isengero bari bamuzi. Bamuzi mu bwana bwe, bamuzi abyiruka. Ikibazo bari bafite ni ukumenya aho ibyo avuga n’ibyo akora abikomora kandi bazi ko inkomoko ye idahambaye. Bari bagifite urugendo rwo gukora binyuze mu nyigisho no mu bikorwa bya Yezu Kristu kugira ngo amaso yabo agende ahumuka basobanukirwe bamenye Jambo wigize umuntu. Yezu yahereye ku kumwibazaho kwabo abibutsa ibyo mu bihe bya kera : uko umukiro wagiye wakirwa n’abatari Abayisirayeli kuko basaga n’abanangiye imitima ahubwo ukakirwa n’abanyamahanga : umupfakazi w’i Sareputa na Nahamani umubembe ! Ni nk’aho bo bumvaga ko umukiro n’umukiza byaba umwihariko wabo gusa.

Niyo mpamvu barakajwe n’uko Yezu abibukije abo bakiriye umukiro kandi ari abanyamahanga. Bashatse kumugerageza ngo nabo abakorere ibitangaza nk’ibyo yakoreye i Kafarnawumu maze babone kumwemera. Imana ntabwo igirwa Imana n’uko tuyemeye, cyangwa tuyishimagije. Ibisingizo byacu ntacyo byongera ku buhangage bwayo ahubwo nitwe byungukira ingabire zidukiza ! Twumvise ibyo wakoreye i Kafarnawumu, ngaho bikorere na hano iwanyu tukwemere. Icyo ni igishuko cyo mu bihe byose. Kwikubira ibyiza, kudashaka ko abandi nabo batera imbere, kurakarira umuntu ugiriye neza abo utifuzaga. Ng’ubwo uburwayi bushingiye ku bwikunde, ku bwikubire, ku bwironde. Kumva ko iyiza byaba ibyawe n’abawe gusa.

Yezu yazanye umukiro ku bantu bose : ari abakene, imbohe, impumyi, abapfukiranwa aho bari hose.

  • Abakene, abo bose mu bukire cyangwa ubukene mu butunzi bahora bakeneye Inkuru nziza.

 

  • Imbohe, abo bose ku mutima bari ku ngoyi y’inzika kuko izika nyirayo, ingoyi y’urwango, ingoyi y’ubujura, ubusambanyi, ubwicanyi, umujinya w’umuranduranzuzi. Yezu atwibutsa ko urukundo ari rwo rucagagura izo ngoyi. Ahabonetse urwo rukundo, abantu bava ku ngoyi kuko haboneka ukubabarira no gusaba imbabazi biyemeza kutazabisubira.

 

  • Imbohe no mu buroko igihe zafashe umugambi wo kwiyunga n’Imana n’abantu ahitamo kugarukira Imana Data kuko imbohe mbi ari iboshye ku mutima.

 

  • Imbohe, ba bantu babuzwa uburyo na sekibi n’abayiyeguriye. Abo bose Yezu afite ubutumwa bwo kubabohohora

 

  • Impumyi, si ba bandi gusa bafite ibibazo byo kutabona. Hari abo Yezu yakijije ariko agira ngo anerekane ko ubuhumyi bubi ari ubwo kwerekwa ntubone kubera kunangira, bakwereka icyiza ukacyita kibi, bakwereka inzira nziza ukazamura intugu kuko washatse kwigira icyigenge, kitabwirwa nticyumve ntikibone.

 

  • Impumyi, wa wundi utari yarabonye ko undi na we ari umwana w’Imana. Abo Yezu yabatumweho kugira ngo ahumure umutimanama wabo maze nibamara kwemera gukingurira Imana imitima yabo basigare ari abantu bafite umutimamana.

 

  • Abapfukiranwa. Gupfukiranwa bibuza ubwigenge kuko bikorwa n’abanyamaboko. Ariko ingero nyinshi z’ababayeho baharanira ukuri n’ubwisanzure zitwereka ko iyo babaga aria bantu bemera Imana batigeraga baharanira kwitura inabi ku nabi bagiriwe cyangwa ngo basubizanye ibitutsi. Intumwa za Yezu zashimiraga Imana kuko zafunzwe, abahowe Imana, abasore batatu (Ananiyasi, Azariyasi, Mizayeli) bajugunywe mu muriro baboshye nyamara Malayika akababohora bagatembera mu muriro basingiza Imana. Yezu rero yaje kwerekana ko bishoboka guharanira ineza udahutaje ahubwo ukagira ukubohoka ku mutima ku buryo udahubagurika uyobowe n’inabi, ukayoborwa n’ineza n’ijambo ryiza ribohora n’uwifuzaga kukugirira nabi. «  Mukunde ababanga, musabire ababatoteza.» ( Mt 5, 44) Ni urugero rwiza rw’ubwigenge ku mutima ku buryo abantu nibakira Inkuru nziza buri wese azifuriza mugenzi we ibyo nawe yifuza. Kandi gupfukiranwa nta we bigwa neza.

Ubwo umukiro ari uwa bose, natwe twabarirwaga mu banyamahanga kuko tutari abayahudi twishimiye Inkuru nziza yadutashyemo, bityo muri yo, Imana ikaba ihora isura umuryango wayo ngo iwucungure. Kutagira uwo duheeza ni ikimenyetso kidashidikanywaho kigaragaza uwo Inkuru nziza yatashyemo. Uwo muntu arabe twebwe duhora twumva Ijambo ry’Imana. Ridufashe kutamenyera Yezu ahubwo duhore twumva tumusonzeye aho kwibwira ko twaminuje mu bumenyi bwa Kristu, twumve ko kumukunda tunamukundira muri bagenzi bacu ari ko kumumenya tutihaye kumumenyera ahubwo tugahora twiyungura ubumenyi kuri We igihe cyose dusoma Ijambo ry’Imana cyangwa turitega amatwi mu gitambo cy’Ukaristiya. Nitumutega amatwi kandi tukihatira gukurikiza ibyo atubwira, ntabwo tuzagira ibishuko byo kumuhigika cyangwa kumwigizayo nka bariya bendaga kumuroha ku manga y’umusozi. Hari abatari bake bagaragaza ko badakeneye Yezu ari mu mvugo zabo cyangwa mu bikorwa.

Twe nitube abo kumwinginga nka ba bigishwa b’i Emawusi tumusaba ngo agumane natwe kuko dukeneye guhanurirwa, kuko dukeneye umuganga.

Tumushimire ko yaje kutwiyigishiriza no kudukiza uburwayi butandukanye twatewe n’icyaha. Ibyari byarahanuwe kera byujurijwe muri Yezu Kristu kuko ari we Mesiya wari warategerejwe. Imana turi kumwe, uwo na Pawulo yatubwiye mu isomo rya mbere ko ari we yashatse kumenyekanisha bitanyuze ku buhanga bwa muntu ahubwo ku bubasha bw’Imana.

Ubwo bubasha bw’Imana nibwo butuma ibiri mu ijambo ryayo bihora byuzuzwa mu bihe byose kuko Imana nayo ari Uhoraho uhora atugezaho Ijambo rye ngo rihore rituvugurura kandi nka Bikira Mariya tuvuge tuti « ibyo uvuze bingirirweho. »

Padiri Bernard KANAYOGE

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho