Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki 48,1-4.9-11
Nyuma hadutse umuhanuzi Eliya, aza ameze nk’umuriro, ijambo rye ritwika nk’ifumba igurumana. Yabaterereje inzara, irabashegesha; kubera ishyaka rye, umubare wabo uragabanuka. Ku bw’ijambo ry’Uhoraho yabujije imvura kugwa, kandi amanura umuriro wo mu kirere incuro eshatu zose. Mbega Eliya, ngo ibitangaza byawe biraguhesha ikuzo! Ni nde wakwiyemera ko ameze nkawe? wowe wajyanywe mu gicu cy’umuriro, ukagenda mu igare ritwawe n’amafarasi agurumana; wowe wavuzwe mu miburo yerekeye ibihe bizaza, kugira ngo ucubye uburakari bw’Uhoraho butaragurumana, no kugira ngo ababyeyi biyunge n’abana babo, bityo amazu ya Yakobo agasubirana. Hahirwa abazakubona, kimwe n’abasinziriye mu rukundo, kuko natwe twese tuzabaho nta shiti.