Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 17,5-10
Uhoraho avuze atya: Aravumwe umuntu wiringira abandi bantu, kuko imbaraga zimurimo ziba ari iz’umubiri, umutima we ukirengagiza Uhoraho! Ameze nk’agati mu mayaga, katazigera gakura ngo kagare, kuko kibera ahantu hashyuhiranye mu butayu, mu butaka bw’urusekabuye budashobora guturwa. Arahirwa umuntu wiringira Uhoraho, kuko Uhoraho amubera ikiramiro. Ameze nk’igiti giteye ku nkombe y’amazi, kigashora imizi yacyo ku nkengero y’umugezi. Nta cyo cyumva iyo icyokere kije, amababi yacyo ahora atohagiye mu gihe cy’amapfa. Ntakigikangaranya kandi ntigihwema kurumbuka imbuto. Mu nda y’umuntu ni ho kure, kuruta ahandi hose; ni nde wacengera umutima we mubi ngo awuhane? Ni jye Uhoraho ucengera ibitekerezo, nkagenzura imitima, kandi ngahembera buri wese imyifatire ye, nkurikije imbuto z’ibikorwa bye.