Isomo: Yeremiya 18,18-20

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 18,18-20

Baravuga ngo «Nimuze dutegure imigambi mibi irwanya Yeremiya; kuko nitumara kumwigizayo, ntituzabura abandi baherezabitambo ngo batwigishe Itegeko ry’Imana, n’abasheshe akanguhe ngo batugire inama, cyangwa abahanuzi ngo batubwire ijambo ryayo. Nimuze, tumusarike tumusebya, twoye kwita ku magambo ye.» Uhoraho, ndakwinginze ngo untege amatwi, kandi wumve ibyo abandega bavuga. Ese inyiturano y’ineza ni inabi? Bo, barancukurira urwobo ngo ngwemo. Ibuka ukuntu naguhagaze imbere mbavuganira kugira ngo ubakureho uburakari bwawe.

Publié le