[wptab name=’Isomo: Yeremiya 20 10-13′]
Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 20,10-13
Numvise imigambi y’ubugome bwa rubanda, iterabwoba impande zose ngo «Nimumushinje, natwe tumushinje!» Abahoze ari incuti zanjye, bari barekereje ko nagwa, bati «Wenda ahari yashukika tukamubona uburyo, tukamwihimura.» Cyakora Uhoraho ari kumwe nanjye, ak’intwari idahangarwa; abanzi banjye ni bo bagiye kudandabirana, batsindwe. Bazakorwa n’ikimwaro cy’uko batsinzwe; bazahorane ikimwaro iteka, ubutazabyibagirwa. Uhoraho Imana, Umugaba w’ingabo, ni wowe uzi imibereho y’intungane, ugasuzuma umutima n’ibitekerezo bye, nzareba ukuntu uzabantsindira kuko ari wowe naragije akaga kanjye. Nimuririmbire Uhoraho, mumusingize, kuko yaruye ubugingo bw’umuzigirizwa mu minwe y’abagiranabi.
[/wptab]
[wptab name=’Zaburi ya 17 (18)’]
Zaburi ya 17 (18), 2-3, 5-6, 7
Uhoraho, ndagukunda, wowe mbaraga zanjye!
Uhoraho ni we rutare rwanjye, n’ibirindiro byanjye,
akaba n’umurengezi wanjye.
Ni Imana yanjye, n’urutare mpungiramo,
akaba ingabo inkingira, n’intwaro nkesha gutsinda;
ni na we buhungiro bwanjye budahangarwa.
Ingoyi z’urupfu zari zandadiye,
imivumba ya Beliyali inkura umutima,
ingoyi z’Ikuzimu zirangota,
n’imitego y’urupfu ishandikwa mu nzira nyuramo.
Nuko mu magorwa yanjye, ntakambira Uhoraho,
ntakira Imana yanjye;
na we rero, yumvira ijwi ryanjye mu Ngoro ye,
imiborogo yanjye imugeraho.
[/wptab]
[end_wptabset]