Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 23,5-8
Igihe kiregereje – uwo ni Uhoraho ubivuze – maze nzagoborere Dawudi umumero, umwuzukuruza w’indahemuka; azaza ari umwami ufite ubushishozi, kandi uharanira ubutabera n’ubutungane mu gihugu. Ku ngoma ye, Yuda izarokorwa, maze Israheli iture mu mutekano. Izina azitwa ni iri «Uhoraho ni we butabera bwacu.» Ni koko, igihe kiregereje -uwo ni Uhoraho ubivuze – maze boye kuzongera kuvuga ngo «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye Abayisraheli mu gihugu cya Misiri», ahubwo bajye bagira bati «Uhoraho ni Nyir’ubuzima, we wakuye urubyaro rw’Abayisraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru no mu bindi byose yari yarabatatanyirijemo, kugira ngo abatuze ku butaka bwabo.»