Isomo: Yeremiya 7,23-28

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Yeremiya 7,23-28

Uhoraho Umugaba w’ingabo, Imana ya Israheli, avuze atya: gusa nabisabiye ibi bikurikira: Nimwumve ijwi ryanjye nzababere Imana, namwe muzambere umuryango; mukurikire neza inzira mberetse, bityo muzahirwa. Ariko ntibumvise, nta bwo bateze amatwi, ahubwo bigenjereje uko bishakiye, maze banangira umutima ku buryo buteye ishozi; aho bandebye bantera umugongo. Kuva abasekuruza babo bava mu gihugu cya Misiri, sinigeze ntuza kuboherereza buri munsi abagaragu banjye bose b’abahanuzi kugeza na n’ubu. Ariko ntibanyumvise, nta bwo banteze amatwi, bashingaritse ijosi ryabo, barusha abasekuruza babo ubugome. Ubasobanurira ayo magambo yose, ariko ntibakumve. Urabahamagara, ariko ntibakwitabe. None rero ubabwire uti «Dore umuryango utumva Uhoraho Imana yawo, ukanga kwigishwa: ukuri kwarayotse, ntikukirangwa ku munwa wabo.»

 

Zaburi ya 95,1-2, 6-7b, 7d-8a.9

Nimuze, tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe Urutare rudukiza; 

tumuhinguke imbere tumurata, 

tumuririmbire ibisingizo.

Nimwinjire, duhine umugongo twuname;

dutere ivi imbere y’Uhoraho waturemye.

Kuko we ari Imana yacu,

naho twe tukaba imbaga yo mu rwuri rwe,

Iyaba uyu munsi mwakundaga mukumva ijwi rye!

“Ntimunangire umutima wanyu nk’i Meriba, 

aho abasekuruza banyu banyinjaga,

aho bangeragerezaga, n’ubwo bari barabonye ibikorwa byanjye.”

Publié le