Isomo: Ibyakozwe n’intumwa 22,3-16

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 22,3-16

Arakomeza ati «Ndi Umuyahudi, navukiye i Tarisi ho muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu mugi; nigishwa na Gamaliyeli, antoza kwita byuzuye ku Mategeko y’abasekuruza. Imana nyirwanira ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi. Natoteje abantu bakurikiraga iyi Nzira kugeza ubwo mbica, mboha abagabo n’abagore mbashyira mu buroko. Umuherezabitambo mukuru hamwe n’abakuru b’umuryango ni bo ntanzeho abagabo, bo bampaye inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, ubwo najyagayo, ntumwe kuboha abariyo no kubazana i Yeruzalemu kugira ngo bahanwe. Nuko igihe nkiri mu nzira negereje kugera i Damasi, ako kanya amanywa ava, urumuri ruturutse mu ijuru rurangota. Nikubita hasi, maze numva ijwi rimbwira riti ‘Sawuli, Sawuli! Urantotereza iki?’ Ndasubiza nti ‘Uri nde, Nyagasani?’ Iryo jwi rirongera riti ’Ndi Yezu w’i Nazareti, uwo uriho utoteza.’ Bagenzi banjye twari kumwe babonye urumuri, ariko ntibumve ijwi ry’uwo tuvugana. Ni ko kubaza nti ‘Nkore iki se, Nyagasani?’ Nyagasani aransubiza ati ’Haguruka ujye i Damasi, ni ho bazakubwira ibyo wagenewe gukora byose.’ Ariko kubera ko icyezezi cy’urwo rumuri cyari cyampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata, ngera i Damasi. Aho i Damasi hakaba umuntu witwa Ananiya, yari umuntu wubaha Imana, agakurikiza Amategeko kandi agashimwa n’Abayahudi bose bari bahatuye. Aza kundeba maze arambwira ati «Sawuli, muvandimwe, humuka.’ Ako kanya ndahumuka, maze ndamureba. Nuko arambwira ati ’Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite. Ugomba rero kuyibera umugabo mu bantu bose, ubamenyesha ibyo wabonye n’ibyo wumvise. None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’

Publié le