Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 25 B gisanzwe: Ku ya 22 Nzeli 2015
AMASOMO: 1º. Ezira 6, 7-8.12b.14-20; 2º. Luka 8, 19-21
1.Umunsi Abayisiraheli bujuje Ingoro y’Imana i Yeruzalemu, habaye ibirori by’akataraboneka. Igitabo cya Ezira dutangiye gusoma kitunyuriramo na cyo amateka y’Umuryango w’Imana cyane cyane igihe wari umaze guhonoka ubuhungiro wazengereyemo ku nkombe z’ibiyaga by’i Babiloni. Umwami Sirusi w’Abaperisi amaze gukubita akanyafu Abanyababiloniya, yahaye ituze Abayisiraheli arabakomorera basubira iwabo. Umwami Dariyusi waje nyuma ye, na we yabaye umunyangeso nziza yirinda kubangamira iyobokamana.
2.Isomo rya mbere ryibanze ku birori Abayahudi bahimbaje Ingoro imaze kuzura. Iyo ngoro yari nziza cyane itatse bitangaje dore ko Sirusi na Dariyusi bari barahaye ubushobozi abatware bayoboye imirimo. Icyo Abayahudi bari banyotewe, ni ukubona ahantu bongera gusengera Uhoraho wakomeje kubayobora mu mateka yose kuva mu Misiri kugeza magingo ayo. Ibirori bakoze byatwibutsa ibyo natwe tujya dukora iyo twatashye za Kiliziya zuzuye dore ko tunabihimbaza biteye ubwuzu n’Igitambo cy’Ukarisitiya gisusurutse.
3. Iyo ngoro itangaje bakomeje kuyisengeramo kugeza igihe amagingo ya YEZU KIRISITU Umwana w’Imana (Imana biyambazaga) yujuje Ibyanditswe akabazamo. Icyo bazindayeho ni uko bihaye kumuhinyura basuzugura inyigisho ze, baranangira rwose banga kwemera ko ari we wahanuwe mu Byanditswe bibwiraga ko baheraheje. Iyo ngoro bakoreye ibirori bakanakomeza kuyisengeramo kuva yuzujwe mu mwaka wa 515 mbere ya YEZU, yahinduwe umuyonga n’Abaromani mu mwaka wa 70 nyuma ya YEZU KIRISITU. Amahirwe yo kumva Ijambo rye bari barayivukije nk’uko kugeza n’ubu hari benshi badafite n’akanunu karyo.
4. Amateka ajye atwigisha: Icya mbere, dusabe cyane kugira ngo hirya no hino ku isi hagaragare abantu bakomeye bafite ubushobozi, bamurikirwe bashyigikire ibikorwa by’Iyobokamana nk’uko Sirusi yabigenje agakosora ibyo Nabukodonozoro yari yaravangavanze. Icya kabiri, tuzirikane abantu bose bateshwa ingo zabo kubera intambara n’imidugararo bishozwa n’abo umwijima ubundikiye kugeza ubu. Icya gatatu dukomere ku Ijambo rya YEZU KIRISITU kuko ni ryo ry’Ukuri ritugira abavandimwe nyakuri.
5. YEZU KIRISITU asingirizwe ibyiza atugirira ku bw’Impuhwe ze zitagereranywa. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Morise, Tomasi wa Vilanova, Emerita, Abahire Yozefu Aparisiyo hamwe n’abahowimana 232 b’i Valensiya muri Esipanye, badusabire.
Padiri Cyprien BIZIMANA