Itegeko riruta ayandi

KU WA GATANU W’ICYUMWERU CYA 3 C’IGISIBO

AMASOMO : Hozeya 14, 2-10 ; Mariko 12, 28b-34

Nyuma yo kubona ko Yezu asubije neza bamwe mu Bafarizayi, mu Baherodiyani ndetse n’Abasaduseyi, umwigishamategeko aragaragaza ko anyuzwe, atera intambwe abaza ikibazo  yagakwiye kuba afitiye igisubizo nk’umuntu wigisha amategeko. Tugerageje kumva ikibazo cye  mu by’ukuri, nk’umwigisha, ntayobewe urutonde rw’amategeko 613 ya  Musa n’uko arutana ndetse n’uburemere burutana bw’ingaruka mu gihe yaba atubahirijwe. Ikibazo cy’uyu mwigishamategeko ni ukumenya ishingiro ryayo. Igisubizo Yezu amuha kigendeye ku isengesho Abayahudi bavugaga buri munsi :

Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi…

Kuki Abayisiraheli bibutswaga gusenga Imana imwe mu gihe amahanga yari abakikije yasengaga ibigirwamana byinshi ? Impamvu nta yindi. Ni ukugira ngo bunge ubumwe nk’umuryango watowe bibumbire ku wabatoye akabakiza kuko umuntu afata isura y’uwo  akunda, akamwiga imvugo n’ingiro, akagerageza guhuza imico ye n’iy’undi kugira ngo babane neza.  Usenga ibigirwamana ntiyigiramo ubumwe kuko afata isura ya buri cyose bitewe n’umwanya agiharira bityo ubuzima bwe ntibugire umujyo umwe. Ibyo rero biba intangiriro yo « gusenyuka » kwa muntu kuko atamenya aho ava n’aho agana ntanamenye aho yashakira umukiro nyawo.

Gutega amatwi Nyagasani Imana, ukamwizera, ukaba ari We usenga wenyine byubaka ubumwe mu mutima wa muntu bikamuganisha ku bwisanzure nyakuri. Gukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose byumvikanisha ko ukunda Imana yifitemo bwa bumwe twavugaga bikamufasha kuyobora umutima we ku wamukunze mbere. Ibi bikatuganisha ku rukundo rwa mugenzi wacu.

 Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda

 Iri tegeko turisanga mu gitabo cy’Abalevi 19,18. Mu gusubiza uyu mwigishategeko, Yezu arahuriza hamwe ingingo zombi : gukunda Imana no gukunda mugenzi wacu. Urukundo ni rumwe, ruvomwa ku isoko imwe. Urukundo dukunda Imana ruragenda rukagera kuri mugenzi wacu uwo ari we wese kuko na we yaremwe mu ishusho y’Imana. Mu gihe waba ugifite imbogamizi ubona ko urukundo rwawe rudashyikira mugenzi wawe kandi wibwiraga ko byibuze wumva ukunda Imana, ongera wikebuke urebe ko ntahazibye muri uwo muyoboro w’urukundo cyangwa ugasanga hari ipfundo ukeneye kubanza gupfundura.

Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana

Yezu amaze kubona ko amushubije neza, yabwiye umwigishamategeko ko atari kure y’Ingoma y’Imana. Umwigishamategeko asobanukiwe ko gukunda Imana  n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo. Igisubizo cy’ikibazo yabajije Yezu kirabonetse. Urukundo ni ishingiro ry’amategeko kandi ruruta ibitambo n’amaturo kuko ibitambo n’amaturo ni ibigaragara inyuma mu gihe urukundo rutangirira imbere nyirizina mu mutima. Kubyumva neza kurushaho muri iki gihe cy’igisibo, bidufashe guhindura imyitwarire. Ibyo dukora ntibibe gusa ibyo kwigaragaza no kugaragaza inyuma ko twujuje ibisabwa ahubwo bibe imbuto zeze ku rukundo Imana yatubibyemo.

   Padiri Bernard KANAYOGE

   Montréal, Quebec

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho