Itegeko riruta ayandi: Urukundo

Icyumweru cya XXXI gisanzwe cy´Umwaka B. Amasomo: Ivug 6,2-6; Zab 119;  Heb7,23-28; Mk 12,28b-34

Bakristu bavandimwe, Yezu akuzwe. Tubifurije icyumweru cyiza kandi gihire. Amahoro  n´urukundo bya  Kristu nibiganze mu mitima yacu.

Nk´uko twabyumvise uyu munsi mu Ivanjili ntagatifu yanditswe na Mariko, Yezu aratwibutsa itegeko riruta ayandi. Ati Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n´umutima wawe wose, n´amagara yawe yose, n´ubwenge bwawe bwose, n´imbaraga zawe zose. Yongeraho ati urajye ukunda mugenzi wawe nk´uko wikunda. Bavandimwe rero, nk´uko Yezu ubwe abitubwira, nta tegeko na rimwe riruta aya yombi amaze kutubwira. Muri make, Yezu aradukangurira kwibuka ko urukundo ari rwo rwa mbere kandi ari rwo nkingi y´ubuzima bwa muntu. Aho urukundo ruri Imana iba ihari. Bishatse kuvuga ko Imana ari Urukundo kandi rukaba arirwo ruhuza Abantu na Yo. Ufite Imana ho igicumbi ntacyo aba abuze kuko ari Yo soko y´urukundo n´ubuzima bizira umuze. Bityo rero nta muntu ushobora kuvuga ko akunda Imana adakunda mugenzi we. Ntibishoboka nabwo ko wakunda mugenzi wawe udakunda Imana.” Ahari urukundo n´umubano, Imana iba ihari”.

Nibyo koko rero Imana ni Yo ihuza Abantu kandi ikabatonesha. Ubutoni bwa muntu n´ukumenya Imana kandi ukayitinya. Uko kuyimenya Niko gutuma duhora tuzirikana Ijambo ryayo kandi tukarangwa n´umurava aho turi hose. Urukundo nirwo rudusanisha n´Imana Data hamwe na Mwana na Roho Mutagatifu kandi rugatuma ishusho yayo iduhoramo. Ibyishimo bya Muntu n´uguhora mu rukundo rw´Imana yamuremye. Niyo mpamvu iyo dukoze ibintu bihwabanye n´ukuri umutima nama wacu uducira urubanza, ukumva nta mahoro ufite kandi tukumva hari ikintu tubuze cy´ingenzi. Nk´uko uyu mwigishamategeko yabisubiyemo ayobowe na Roho Mutagatifu, Nyagasani ni umwe rukumbi kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine, Rurema. Uwamenye ko Imana ari Yo soko y´ubuzima ntabwo aba ari kure y´Ingoma yayo.

Bakristu bavandimwe rero nimucyo twange ibidutandukanya byose na Data wo mu ijuru; twange ikitwa ikibi cyose. Tugerageze twange ikidutandukanya hagati yacu nk´abantu baremewe mu rukundo bityo tube umuryango umwe kandi mushya w´abana b´Imana. Nitwamagane ikitaduha amahoro cyose yo mu mutima kandi duharanire kubaho mu rukundo ruhamye uko bwije n´uko bukeye. Ibyo nibyo bizatuma duhanikira icyarimwe amajwi meza kandi arangira  tuvuge tuti”mbega ngo biraba byiza bikananyura umutima, twibumbiye hamwe , turi abavandimwe”, mu Butatu Butagatifu. Umwamikazi w´amahoro, Bikiramariya agume aduhore hafi adutoze gukunda nk´uko Umwana we abidusaba kugirango ibyishimo byacu bisendere. Mwamikazi wa Kibeho udusabire. Amen.

Padiri Emmanuel Misago.

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho