Itegeko riruta ayandi

Inyigisho yo ku wa gatanu, 20 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 23 Kanama 2013 – Mutagatifu Roza wa Lima

Mwayiteguriwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Ruta 1,1.3-6.14b-16.22; 2º.Mt 22,34-40

Ngo amategeko arusha amabuye kuremera! Byavuzwe ku mategeko asanzwe y’abantu. Abategetsi bashyiraho amategeko bakayakomeza n’ibihano ku batayubahiriza bikarushaho gukara. Imbere y’ayo mategeko, abantu baratinya bakaba ibikange. Batinya ibihano bikarishye bahabwa iyo bishe itegeko iri n’iri. Ariko se ayo mategeko yose yo mu isi aruta Amategeko y’Imana? Kuki abantu muri rusange badatinya batyo Amategeko y’Imana? Kuki yo bakeka ko nta buremere afite?

Impamvu z’ibyo byose, ni uko ibihano by’abica Amategeko y’Imana bitigaragaza vuba mu buzima bwo ku isi. Ikindi kandi Imana ubwayo nta bihano itanga. Ntiyaremeye abantu kubakorera umutwaro w’amategeko batinya ku buryo bahinduka ibikange. Yabaremanye kwigenga no kwiyumvisha akamaro ko gukurikiza Amategeko yayo. Umuntu waramuka amenye Amategeko y’Imana akayubahiriza by’ubwoba, uwo nguwo nta bwigenge bw’abana b’Imana yaba afite. Imana iraguhamagara ikakugaragariza URUKUNDO rwayo ugahora ukururwa na rwo rukaryoshya ubuzima bwawe bwose kuko kubahiriza Amategeko bitanga ubuzima bwiza butagize aho buhuriye n’umuzigo uremereye. Amategeko y’Imana cyakora yifitemo ubundi buryo buhana.

Ibihano bitugeraho igihe twishe Amategeko y’Imana, twabyita ingaruka nyirizina z’icyaha. Icyaha icyo ari cyo cyose kiba gifite Itegeko ry’Imana iri n’iri cyishe. Igihano si Imana igitanga, ni icyaha ubwacyo cyifitemo imbaraga zihana. Igihano cya mbere umuntu yikururira, ni ukubura amahoro mu mutima. Nta muntu witandukanya n’Imana wigiramo amahoro. Iyo yibwira ko afite amahoro, aba yibeshya. Iyo atabyumvishe hakiri kare ashobora kubyumvishwa n’iminsi cyangwa akazabyibonera atagifite umwanya wo kwikosora ngo agire amahoro. Usibye kubura amahoro y’umutima, hari n’ingaruka z’ibyaha zigaragariza mu nkurikizi z’ibikorwa byacu bibi. Ingero twatanga ni nyinshi: umuntu ufite ingeso yo kwiba ashobora kwibwira ko ntacyo bitwaye! Nyamara igihe cyose ntagenda yemye ni uguhora akebaguza nta mahoro yifitemo. Igihe iminsi 40 igeze agafatwa agahondagurwa akamererwa nabi, ubwo igihano kiba cyigaragaye. Umwicanyi w’umurozi cyangwa w’urugomo ashobora ate kwiyumvamo amahoro? Arahembwa se cyangwa ategerejwe n’umuriro w’iteka yikururira? Umuntu ashobora gusambana akandura sida cyangwa izindi ndwara; icyo si igihano ubusambanyi bwifitemo se?

Dutinya kandi tukumvira amategeko y’abantu. Dukwiye gutinya no kumvira kurushaho Amategeko y’Imana. Ni yo aruta ayandi yose uhereye ku ryo gukunda Imana n’umutima wawe wose kuruta byose. Gukunda Imana kuruta byose, ni ryo Tegeko riruta ayandi, ni na yo ntangiriro yo kubahiriza n’andi mategeko mu nzira ituzanira amahoro. Twese biratureba, abakuru n’abato, abakomeye n’aboroheje, abategetsi n’abategekwa, abanyacyubahiro na rubanda rwa giseseka. Nidukunda Imana Data Ushoborabyose tukubahiriza Amategeko yayo, tukihatira kumenya imibereho ya YEZU KRISTU n’Inkuru Niza ye, tuzamererwa neza mu mitima yacu, tuzakwiza ituze n’amahoro aho turi hose, tuzabana n’Imana ubuziraherezo mu ijuru.

YEZU KRISTU ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire.

23 KANAMA – Abatagatifu Kiliziya yizihiza: 

Roza, Asteri, Filipo Beniti, Ewujeni, Abundiyo na Irene

Mutagatifukazi Roza wa Lima (30/04/1586-24/08/1617)

Mutagatifu Roza yavukiye mu mugi wa Lima muri Peru ku wa 30 Mata 1586. Ababyeyi be (Gasipari Flores na Mariya wa Oliva) bakomokaga mu gihugu cya Espagne. Izina bahaye umukobwa wabo ni Izabela Flores de Oliva maze nyuma bamuhimba Roza kubera ubwiza butangaje bw’umubiri we.

Uwo mwana yagize amahirwe yo gukurira mu mugi wa Lima. Mu gihe cye, abaturage bose barangwaga n’ubuyobokamana bushimishije. Abantu benshi bihatiraga kubaho ku buryo buhuje n’Ivanjili. Imico mibi y’ubwomanzi yari itarakwira mu gihugu. Habarurwa abantu 60 bapfanye impumuro y’ubutagatifu kuva mu mpera z’ikinyejana cya 16 n’intangiriro z’icya 17. Muri ibyo bihe hari higanje ibitangaza byinshi n’ibikorwa by’impangare byamamazaga ubwiza n’ubugiraneza bw’Imana n’ibyiza yagiriye abatagatifu muri Kiliziya.

Mu byiza bitangaje byavugwaga ku batagatifu, Roza yashimishwaga cyane n’ubuzima bwa Mutagatifu Gatalina wa Siena wari umudominikani. Byatumye Roza ahindura ava mu Bafaransisikani yinjira mu Badominikani. Nta bantu benshi banyuranye bagendanaga na we. Yakunze kwiyegereza gusa abadamu basengaga kandi bakagira inama nziza. Abayobozi be ba roho bari ahanini abapadiri b’abadominikani. Inama zose bamugiriye zatumye atera intambwe mu buyobokamana ndetse agera no ku rwego ruhanitse rwo gusabana n’Imana haba mu nzozi, mu kwerekwa ndetse no mu midurumbanyo y’ubuzima roho ye yahuraga na yo.

Roza yabagaho mu buzima bukaze bwo kwigomwa no kwibabaza. Mu wa 1615, afashijwe na musaza we yakundaga cyane, Hernando Flores de Herrera, yubatse akumba gato cyane mu busitani bw’iwabo akaba ari ko yiberamo asenga kandi yigomwa bikomeye. Muri Werurwe 1617, yiyemeje kugirana amasezerano na Nyagasani maze muri Kiliziya ya Mutagatifu Domingo i Lima, Padiri Alonso Velásquez wari umwe mu bayobozi be, amwambika impeta y’Urukundo rudashira hagati ye n’Imana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU. Muri uwo mwaka, ku wa 24 Kanama 1617, ni ho Roza yahamagawe n’ Imana ngo yihutire kuyisanga mu Rumuri rw’iteka. Yaherekejwe n’abantu batagira ingano batashidikanyaga ku butagatifu bwe. Yashyizwe mu rwego rw’abatagatifu na Papa Kilimenti wa 10 mu 1671.

Mutagatifukazi Roza wa Lima ni we mutagatifu wa mbere wa Amerika y’epfo yose. Tumwiyambaze cyane adusabire kugira ngo ubuyobokamana bwongere bubyuke mu bantu bo muri ibi bihe turimo. Urubyiruko rwitegereze ubuzima bwe maze abakobwa n’abahungu bafate umugambi wo gukunda YEZU KRISTU na BIKIRA MARIYA kugera ku ndunduro.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho