Iteka ry’Umwami Sirusi

Ku wa 1 w’icya 25 Gisanzwe, A, 25 Nzeli 2017

Amasomo:

 Isomo rya 1: Ezr 1, 1-6

Zab 125, 1-6

Ivanjili:  Lk 8, 16-18

Igitabo cya Ezira ni kimwe mu bitabo by’amateka y’umuryango wa Isiraheli. Tugitangiye twumva amateka y’abayisiraheli mu iherezo ry’amagorwa baboneye i Babiloni. Bari bararize barihanagura. Ku nkombe z’ibiyaga by’i Babiloni barahicaraga bakaharirira iyo bibukaga Siyoni bari barirukanywemo na Nabukodonozori wari warigaruriye ibihugu byinshi arangwa n’ububisha. Imana yageze aho ibagoborera Sirusi wabaye umwami utangaje.

Ahagana mu mwaka wa 558, Sirusi yabaye umwami w’Abaperisi maze yigarurira Babiloni mu mwaka wa 539 mbere ya Yezu Kirisitu. Sirusi uwo yaje ameze nk’uwatowe n’Imana ishoborabyose. Yabaye nk’uhumekerwamo n’umwuka wayo koko maze atangaza iteka ridakuka ryo kwemerera Abayahudi gusubira mu gihugu cyabo kubyutsa ingoro y’Imana. Itegeko ryatanzwe ryabwirizaga buri muntu wese gushyigikira Abayisiraheli abaha imfashanyo yo kubaka ingoro y’Imana i Yeruzalemu. Iyo ngoro yari yarashyizwe hasi n’abari barigaruriye igihugu muri 587. Ubwo rero muri 538, ibyishimo byinshi byabatashye ku mutima igihe bumvise ko basubiye i Yeruzalemu.

Dutangarire cyane Umwami Sirusi. Yemeye kumvira Imana asubiza abayahudi uburenganzira bwabo. Ni byo koko, iyo wumviye Imana Data Ushoborabyose, byanze bikunze, urangwa no kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu wese. Aho bumvira Imana, akarengane kararembera abarembejwe n’inabi n’urwango bakarwanira ubutungane. Aho ni ho hagaragarira gushyira mu gaciro bicungura bigaca ingoyi zose ziheza abantu mu kangaratete.

Uko umuntu agenda afungura ubwenge bwe akakira amabanga y’Imana y’ukuri, ni ko ashobora gutangira kugira ukwemera kuko ashobora kwakira Inkuru Nziza y’ukuri kwa Yezu Kirisitu. Avuka mu kwemera akagera ikirenge mu cy’abakurambere mu gukurikira Yezu Kirsitu. Ahora ashakashaka uko yanagura umutima we ukarushaho gucengerwa n’iby’Imana. Uko yoroshya agasaba ko Nyagasani akomeza ukwemera kwe, ni ko yunguka buri munsi ingabire zikenewe. Imwe muri izo ni ukuba kuri iyi si ari umuhamya nyawe w’ukwemera. Abera abadi urumuri kandi ntiyihishahisha n’aho yaba ashukamirijwe n’abahakanyi. Hari ho abibwira ko bafite ukwemera nyamara birata gusa nta bikorwa by’ukwemera baharanira, nta gupfukama ngo basabe imbaraga mu kwemera…Abo ni bo usanga bakura nk’isabune mu buzima bw’ukwemera. N’ukwemera bakekaga ko bafite, mu by’ukuri ntako kuko kuyoyoka kubera kutakongera mu isengesho no mu bikorwa. Ni icyo Yezu aba ashaka kuvuga iyo yemeza ko ufite byinshi azongererwa mu gihe udafite, n’icyo yibwiraga ko afite bazakimwaka.

Duhore dusabira ibihugu byose, bigire abayobozi bashaka kumenya Yezu Kirisitu, kumwubaha no kumwubahisha mu bantu bose. Bazagera ku gihagararo kinisumbuye icya Sirusi wa kera.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire ku Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

 

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho