Ese ituro dusabwa gutanga rimeze gute? Rigamije iki ?

Inyigisho yo ku Cyumweru cya 32 mu byumweru bisanzwe,B; kuwa 8 ugushyingo 2015

Amasomo tuzirikana : 1) 1 Bami 17, 10-16; 2) Heb 9,24-28; 3)Mk 12,38-44

  1. Burya gutanga ntibisaba kuba utunze byinshi ahubwo bisaba kugira umutima mwiza

Amasomo yo kuri iki cyumweru araduha ingero z’abapfakazi babiri batanze ibyo bafite babikuye ku mutima. Aya masomo arashingira nku nkuru y’abapfakazi babiri Imana itangaho urugero mu kwizera cyane cyane mu bihe bikomeye. Umupfakazi w’i Sareputa ngo yari agiye gutora udukwi two guteka agafu yari asigaranye, akagateka, akakarya we n’umwana we hanyuma bakipfira. Umuhanuzi Eliya yamusabye ko yamwakira iwe akanamufungurira. N’ubwo agafu kari gake, uriya mupfakazi yemeye kubanza kuzimanira umugenzi. Amaze kuzimanira Eliya, ngo agafu ntikabuze mu kibo n’amavuta ntiyakamye mu rwabya.

Undi mupfakazi tubwirwa mu masomo ya none ni ushyira ituro rye mu gaseke nk’uko iwacu tubigenza. Uyu mupfakazi ngo yatuye uduceri tubiri kandi ni two twonyine yari atunze. Ndizera iwabo uduceri twari tugikora. Uyu mupfakazi si we wenyine watuye, kuko n’abandi bantu b’abakungu ngo baturaga byinshi. Gutinda kuri iryo turo si uko ryari ritubutse cyangwa ari ntaryo, ahubwo ni ukumvikanisha uko yaritanze. Nsizi niba hari abandi babonye ayo yatuye, ariko Yezu aramutangaho urugero kuko atanze utwo yacungiragaho. Ntavunjishije, ntanusuye, ntabaze niba hasigayemo ay’agacupa cyangwa agatabi… yatanze uko yifite. Uyu mupfakazi w’umukene yashoboraga gutura agaceri kamwe agasigarana akandi: Burya gutanga ntibisaba kuba ufite byinshi ahubwo bidusaba kugira umutima mwiza.

Maze kuzirikana aya masomo, natekereje umusaza witwa Pawulo; uyu musaza Pawulo yagabiye ikibanza abakristu basengera hamwe mu muryangoremezo, ngo bubakemo inzu bazajya basengeramo. Abakristu bo muri uwo muryango remezo bambwiye ko Atari we ukize kurusha abandi. Njyewe naje gusanga uyu musaza ari umukire (ariko abo baturanye ntibabizi) kuko atunze Imana. Natwe duharanire gutunga Imana.

  1. Ese ni ngombwa gutanga ituro?

Ibyanditswe bitagatifu bigaragaza ko hatangiye gutangwa amaturo kuva ku bana ba mbere b’ikiremwamuntu: Gahini na Abeli! Ndetse batubwira uburyo Imana yashimye amaturo meza yatanzwe neza na Abeli, intungane. Byongeye, uwatangaga ituro ribi cyangwa akarimanganya, ntabwo byamugwaga amahoro: Mwibuke Gahini, Ananiya na Safira,….

Bityo, amaturo dutanga agaragaza urukundo n’igitinyiro dufitiye Imana. Gutanga ituro ni ngombwa kandi n’inshingano y’umukristu. Iyo dutanze ituro ryacu neza kandi tubikuye ku mutima bituzanira umugisha( urugero: Abrahamu wari ugiye gutanga umuhungu Izaki). Iyo dutanze ituro ryacu nabi, tugononwa bituzanira umuvumo ( ingero: Gahini, Ananiya na Safira).

  1. Ese ituro dusabwa gutanga rikomoka he?

Byose ni Imana yabiduhaye. Imana ntidusaba ibyo itaduhaye, ahubwo idusaba ku byo yaduhaye, kandi ihora itugabira buri munsi. Twirinde kuba nka wa muntu w’ikiburabwenge wima uwamugabiye cyangwa se ngo ahindukire asabe uwo yimye. Hari abantu bamwe bashinja Imana ngo barayisaba ntibasubize. Najye reka nibaze: Imana yarakugabiye bwa mbere, irahindukira iragusaba ngo ifashe abandi, wowe aho kubumbura ibiganza ufunga amakofe, ubwo se iguhaye wakwakiza iki?

  1. Ese ituro dusabwa gutanga rimeze gute? Rigamije iki ?

Ituro dutanga rigamije kufasha Kiliziya kurangiza neza ubutumwa bwayo. Umukristu atanga icya cumi (1/10) cy’ibyo yinjiza.  Icyakora ahenshi ibi biba mu mpapuro no mu migani kuko abenshi baba bashaka gutanga ayo bashatse cg se bagatanga ibyasigaye nka Gahini. By’umwihariko abinjiza menshi, bamwe bakabihakana, abandi bagasisibiranya, bakibagirwa ko gutanga ituro ari inshingano za buri mukristu wese. Kandi gutanga, gutura no gufasha ntibisaba ibintu gusa ahubwo umutima wagutse, utuwemo n’Imana, ubukristu, ubuntu n’ubumuntu.

Nubwo gutanga ari byiza, nyamara kwitanga no kwitangira abandi ni agahebuzo! Ni cyo gituma Yezu Kristu ashima uriya mupfakazi watanze ibimutunze byose: na we yishyira mu biganza by’Imana igena byose: yatuye byose ngo atungwe n’Ugenabyose! 

  1. Uretse se amafaranga cyangwa ibintu bifatika, ese hari irindi turo umuntu yatanga?

Hari ibindi byinshi umuntu yatura Imana: Imana ikeneye ko umuntu ayiyegurira akareka kwiyegurira isi. Imana ishaka ko nyiha igihe cyanjye, nkayumva, nkayitega amatwi,nkayishimira. Hari abatanga igihe cyabo mu mirimo itandukanye ya Kiliziya ( Abihayimana, abapadiri, abakristu bafata umwanya utandukanye muri za korali, mu bahereza ba Missa, abakora isuku muri Kiliziya, abakristu bayobora abandi, abakoranabushake ba Radiyo “Mariya”,…).

Bavandimwe, Imana ntidusaba ibyo itaduhaye ahubwo Imana idusaba gutanga ku byo yaduhaye. Dutange, twitange, twitangire abandi tubigiranye umutima mwiza. Burya ituro ryose ntirishimwa n’Imana, ahubwo Imana ishima ituro rivuye ku Mutima mwiza. Imirimo yanyu ya buri munsi nibaronkere umugisha ukomoka ku Mana. Umugisha w’Imana ubane namwe. Bikira Mariya Umwamikazi w’abakene, adusabire!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho