Bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka, ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.» Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri. Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.» Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge. Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze ati «Kuri Rama bumvise ijwi riboroga riganya cyane: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.»