Nuko Yezu ava aho, afata ku nkombe y’inyanja ya Galileya. Azamuka umusozi, nuko aricara. Abantu benshi baramusanga, bazanye abacumbagira, ibimuga, impumyi, ibiragi n’abandi benshi, babashyira imbere ye arabakiza. Nuko rubanda baratangara babonye ibiragi bivuga, ibimuga bikize, abacumbagira bagenda, impumyi zibona, maze basingiza Imana ya Israheli. Yezu ahamagara abigishwa be, arababwira ati «Iyi mbaga nyifitiye impuhwe, kuko hashize iminsi itatu bankurikiye, kandi bakaba badafite ibyo barya. Kubohereza bashonje simbishaka; hato batagwa mu nzira.» Abigishwa baramubwira bati «Turakura he muri ubu butayu imigati ihagije abantu bangana batya?» Yezu arabaza ati «Mufite imigati ingahe?» Baramusubiza bati «Irindwi, n’udufi dukeya.» Nuko ategeka rubanda kwicara hasi. Hanyuma afata ya migati irindwi na ya mafi, ashimira Imana, arayimanyura, maze ayiha abigishwa be, bayiha rubanda. Bose bararya barahaga. Nyuma bakoranya ibisate bisigaye, byuzura inkangara ndwi!