Ivanjili, Isakaramentu Ritagatifu, Umwaka C

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 9,11b-17

Yezu abakira neza, ababwira iby’Ingoma y’Imana, kandi akiza abari babikeneye.

Umunsi uciye ikibu, ba Cumi na babiri baramwegera, baramubwira bati «Sezerera aba bantu, bajye mu nsisiro no mu ngo ziri hafi aha, bashake icumbi n’icyo barya, kuko aha turi ari ku butayu.» Maze arababwira ati «Mwebwe ubwanyu nimubahe ibyo kurya.» Baramusubiza bati «Nta kindi dufite kitari imigati itanu n’amafi abiri gusa; keretse ahari twebwe ubwacu twajya kubagurira icyo barya . . . » Koko hari abagabo bageze nko ku bihumbi bitanu.

Yezu abwira abigishwa be ati «Nimubicaze mu dutsiko tw’abantu nka mirongo itanu mirongo itanu.» Babigenza batyo, barabicaza bose. Nuko afata ya migati itanu na ya mafi abiri, areba ku ijuru, abivugiraho amagambo y’umugisha, hanyuma arabimanyura, abiha abigishwa be kugira ngo babihereze abantu bari aho. Bararya, bose barahaga; barundarundira hamwe ibisigaye, byuzura inkangara cumi n’ebyiri.

Publié le