Ivanjili, Ku cyumweru, VI,C, Pasika: Yohani 14,23-29

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14,23-29

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yabwiye abigishwa be ati “Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye,  Data azamukunda maze tuzaze iwe tubane na we. Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose. Mbasigiye amahoro, mbahaye amahoro yanjye. Sinyabahaye nk’uko isi iyatanga. Ntimukuke umutima kandi ntimugire ubwoba. Mwumvise ko nababwiye nti “Ndagiye kandi nzagaruka mbasange”. Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko nsanze Data, kuko Data anduta. Dore mbibabwiye igihe cyabyo kitaragera, kugira ngo nibiba muzemere.”

Publié le