Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 8,5-11
Yezu abaye akinjira muri Kafarinawumu, umutegeka w’abasirikare aramwegera, aramwinginga, avuga ati “Nyagasani, umugaragu wanjye aryamye mu nzu iwanjye; ni ikimuga kitinyagambura kandi arababaye cyane”. Yezu aramubwira ati “Ndaje mukize”. Uwo mutegeka aravuga ati “Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire. N’ubwo nanjye ndi umuntu utegekwa, mfite abasirikare; nabwira umwe nti ’Genda’, akagenda; undi nti ’Ngwino’, akaza; n’umugaragu wanjye nti ’Kora iki’, akagikora.” Yezu abyumvise, aratangara maze abwira abamukurikiye, ati “Ndababwira ukuri, muri Israheli nta muntu nigeze nsangana ukwemera nk’uku. “Ndabibabwiye: benshi bazava aho izuba rituruka n’aho rirengera, basangire na Abrahamu na Izaki na Yakobo mu Ngoma y’ijuru”