Ivanjili, ku wa gatandatu, Icya 10 gisanzwe: Matayo 5,33-37

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,33-37

Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzarahire ibinyoma ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro’. Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato: ari ukurahira ijuru, kuko ari inteko y’Imana; ari ukurahira isi, kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu, kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. Mujye muvuga muti ‘Yego’, niba ari yego, cyangwa ‘Oya’, niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.

Publié le