Ivanjili, ku wa gatandatu, VI, Pasika: Yohani 16,23b-28

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 16,23b-28

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Ndababwira ukuri koko : nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha. Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Nimusabe muzahabwa, maze ibyishimo byanyu bisendere. Ibyo nabibabwiye mu bigereranyo; igihe kirageze noneho simbe nkibabwiza ibigereranyo, maze mbabwire neruye ibyerekeye Data. Icyo gihe muzasaba mu izina ryanjye; simbabwiye ngo ni jye uzagira icyo mbasabira Data, kuko Data abakundira ko mwankunze kandi mukemera ko nkomoka ku Mana. Nakomotse kuri Data maze nza mu nsi; none mvuye mu nsi nsanga Data.» 

Publié le