Ivanjili, ku wa gatandatu, VIII, gisanzwe: Mariko 11,27-33

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 11,27-33

Barongera bagaruka i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu Ngoro y’Imana, abaherezabitambo bakuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango baramwegera, baramubwira bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» Yezu arababwira ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza, kandi munsubize, maze nanjye mbone kubabwira aho ububasha butuma nkora ibyo mubona bukomoka. Batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru cyangwa ku bantu? Nimunsubize!» Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ‘Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu, bizatugendekera bite?» Koko rero batinyaga rubanda, kuko bose bahamyaga ko Yohani ari umuhanuzi nyawe. Nuko basubiza Yezu bati «Ntitubizi.» Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwiye aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.»

Publié le