Ivanjili, ku wa gatanu, Icyumweru cya 10, gisanzwe, giharwe: Matayo 5,27-32

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,27-32

Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntuzasambane’, jyeweho, mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro. Kandi byaravuzwe ngo ‘Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’. Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we — usibye iyo babanaga bitemewe— aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe, aba asambanye.

Publié le