Ivanjili ya Mutagatifu Luka 15,3-7
Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati «Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye? Iyo amaze kuyibona ayiterera ku bitugu yishimye. Yagera iwe agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati ’Nimuze twishimane, kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’ Ndabibabwiye: nguko uko umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho.