Ivanjili, ku wa gatanu, VII, gisanzwe: Mariko 10,1-12

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,1-12

Nuko Yezu ava aho ngaho, ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe. Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. Arababwira ati «Musa yabategetse iki?» Baramusubiza bati «Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.» Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. Naho mu ntangiriro y’isi, ‘Imana yaremye umugabo n’umugore; ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina, akifatanya n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.’ Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.» Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we akazana undi aba asambana; umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.»

Publié le