Ivanjili, Ku wa gatatu, VI, Pasika: Yohani 16,12-15

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 16,12-15

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira. Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose, kandi akazabahanurira n’ibizaza. Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha.» 

Publié le