Ivanjili, ku wa gatatu, VIII, gisanzwe: Mariko 10,32-45

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 10,32-45

Ubwo bari mu nzira bazamuka bajya i Yeruzalemu, Yezu abarangaje imbere. Bari bahagaritse umutima, n’abari babakurikiye bari bafite ubwoba. Yongera kwihererana ba Cumi na babiri iruhande rwe, ababwira ibigiye kumubaho ati «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, kandi Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko; bazamucira urubanza rwo gupfa, maze bamugabize abanyamahanga. Bazamushinyagurira, bamuvunderezeho amacandwe, bamukubite, bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azuke.»

Nuko Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi, begera Yezu, baramubwira bati «Mwigisha, turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba.» Arababaza ati «Murashaka ko mbakorera iki?» Baramusubiza bati «Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.» Yezu arababwira ati «Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?» Baramusubiza bati «Turabishobora!» Yezu arababwira ati «Koko inkongoro nzanyweraho muzayinywesha, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubitanga; bizahabwa ababigenewe.»

Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga, bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, maze ushaka kuba uwa mbere, yihindure umucakara wa bose. Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.»

Publié le