Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,43-48
Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Uzakunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’ Jyeweho ndababwira ngo ‘Nimukunde ababanga, musabire ababatoteza’. Bityo muzabe abana ba So uri mu ijuru, We uvusha izuba rye ku babi no ku beza, kandi akavubira imvura abatunganye n’abadatunganye. Nimwikundira gusa ababakunda, muzahemberwa iki? Ese abasoresha bo, si ko babigenza? Maze se nimuramutsa gusa abo muva inda imwe, muzaba murushije iki abandi? Ese abatazi Imana bo, si ko babigenza? Mwebweho rero, muzabe intungane nk’uko So wo mu ijuru ari intungane.