Ivanjili, ku wa kabiri, IX, gisanzwe: Mariko 12,13-17

Ivanjili ya Mutagatifu Mariko 12,13-17

Hanyuma bamwoherereza bamwe mu Bafarizayi no mu Baherodiyani, kugira ngo bamufatire ku byo avuga. Baraza baramubwira bati «Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri nta cyo wikanga, kuko udatinya amaso y’abantu, ahubwo wigisha inzira y’Imana mu kuri. Ese gutanga umusoro wa Kayizari biremewe, cyangwa se ntibyemewe? Tujye tuwutanga cyangwa se twoye kuwutanga?» Ariko Yezu kuko yari azi uburyarya bwabo, arababwira ati «Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe!» Barakimuzanira. Yezu arababaza ati «Iri shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?» Barasubiza bati «Ni ibya Kayizari.» Yezu ni ko kubabwira ati «Ibya Kayizari mubisubize Kayizari, n’iby’Imana mubisubize Imana!» Ngo avuge atyo, baramutangarira cyane.

Publié le