Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,20-26
Reka kandi mbabwire: niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru.Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica, azabibarizwa mu rubanza. Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye mugenzi we, azabibarizwa mu rukiko ; naho nabwira mugenzi we ‘Gicucu!’ azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ‘Uri umusazi!’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko mugenzi wawe mufitanye akantu, rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora na mugenzi wawe ; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose, kugeza ku giceri cya nyuma.