Ivanjili, Ku wa kane, VI, Pasika: Yohani 16,16-20

Ivanjili ya Yohani 16,16-20

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se,abwira abigishwa be ati «Hasigaye akanya gato ntimwongere kumbona, ariko mu kandi kanya mukambona.» Nuko bamwe mu bigishwa be batangira kubwirana bati «Buriya se aratubwira iki, ngo: ni akanya gato ntimumbone, mu kandi kanya mukambona, kandi ngo ngiye kwa Data?»Baravuga bati « Iby’aka kanya gato bivuga iki ? Ntituzi icyo ashaka kuvuga. » Yezu amenya ko bashaka kugira icyo bamubaza, arababwira ati « Murabazanya ibyo mvuze nti ‘Mu kanya gato ntimuzambona, mu kandi kanya mukazambona.’ Ndababwira ukuri koko : mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima. Mwe muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo.» 

Publié le