Ivanjili, Ku wa kane, VII, Pasika: Yohani 17,20-26

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 17,20-26

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, maze asenga agira ati « Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari Wowe wantumye. Kandi ikuzo wampaye, nanjye nararibahaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe; mbe muri bo, nawe ube muri jye, kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse maze isi imenye, ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze. Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye. Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye kandi mbabemo. » 

Publié le