Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 21,23-27 [Ku wa mbere, Adiventi 3]

Igihe amaze kwinjira mu Ngoro ariho yigisha, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango, baramusanga bati «Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» Yezu arabasubiza ati «Reka nanjye ngire icyo mbabaza; nimukimbwira nanjye ndababwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo. Batisimu ya Yohani yaturukaga he? Ni mu ijuru cyangwa se ni ku bantu?» Ariko bo baribwira bati «Nidusubiza tuti ‘Ni mu ijuru’, aratubwira ati ‘Mwabujijwe n’iki kumwemera?’ Naho nidusubiza ngo ‘Ni ku bantu’, ntidukira rubanda kuko bose bahamya ko Yohani ari umuhanuzi.» Basubiza Yezu bati «Ntitubizi.» Na we arabasubiza ati «Nanjye ni uko, simbabwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo.»

Publié le