Ivanjili, ku wa mbere, icya 11 gisanzwe: Matayo 5,38-42

Ivanjili ya Mutagatifu Matayo 5,38-42

Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihorerwe ijisho, iryinyo rihorerwe irindi’. Jyeweho mbabwiye kudashyamirana n’umugiranabi; ahubwo nihagira ugukubita urushyi mu musaya w’iburyo, mutegeze n’uwundi. Nihagira ushaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe, mwegurire n’igishura cyawe. Nihagira uguhatira gutera intambwe igihumbi, muterane ibihumbi bibiri. Ugusabye, umuhe; n’ushatse ko umuguriza, ntukamwihunze.

Publié le