Ivanjili, ku ya 3 Gicurasi: Yohani 14,6-14

Ivanjili ya Mutagatifu Yohani 14,6-14

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho. Iyaba mwari munzi, na Data mwamumenya. Icyakora kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.» Filipo ni ko guhita amubwira ati «Nyagasani, twereke So, biraba biduhagije.» Yezu aramusubiza ati «Filipo we, n’iminsi yose tumaranye, ukaba utanzi? Uwambonye aba yabonye na Data. Ushobora ute kuvuga ngo twereke So? Rwose ntimwemera ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye? Amagambo mbabwira sinyavuga ku bwanjye, ahubwo Data uhora muri jye, ni we ukora imirimo ye. Nimwemere ko ndi muri Data, na Data akaba muri jye. Byibuze nimwemezwe n’ibyo nkora. Ndababwira ukuri koko: unyemera azakora imirimo nkora, ndetse azakora n’ibitambutseho, kuko ngiye kwa Data. Byongeye kandi, icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, nzagikora, kugira ngo Data ahererwe ikuzo muri Mwana. Nimugira icyo musaba mu izina ryanjye, nzagikora.

Publié le