Ivanjili ni ubuzima

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 22 gisanzwe, A

Ku ya 02 Nzeli 2014

Amasomo: 1 Kor 2, 10b-16; Za 114; Lk 4, 31-37

Kuva ejo kuwa mbere w’icyumweru cya 22 gisanzwe kuzageza kuzageza mu mpera z’umwaka wa Liturjiya mu cyumweru cya 34, Liturjiya ya Kiliziya Gatolika iduha kuzirikana mu Missa z’iminsi y’imibyizi Ivanjili ya Luka. Kuri uyu wa kabiri iyo usomye iso rya mbere rihita rikwibutsa ko bimwe mu biranga ubukungu bw’Ivanjili ya Luka ari uko ari ya Roho Mutagatifu ukorera mu bantu batandukanye bagize uruhare mu gucungurwa kwacu. Mu ivanjili ya Luka ni ho dukunze gusoma ngo naka yuzura Roho Mutagatifu maze aravuga ati…; maze akora iki n’iki…; cyangwa Roho Mutagatifu amujyana aha n’aha. Ibyo byabaye kuri Mariya, Kuri Zakariya, kuri Elizabeti, kuri Yezu ubwe, ku ntumwa, n’abandi…

Pawulo Mutagatifu aratubwira ko gukoreshwa na Roho w’Imana ari byo biranga ubuzima bw’uwamamaza ivanjili, kandi ko ari na byo byagombye kuranga ubuzima bw’uwemera Imana wese. Nta wushobora kumenya Imana cyangwa kuyigororokera atabihawe na Roho wayo. Ugerageje kuyamamaza yishingikirije ubundi buhanga budashingiye mbere na mbere ku kwakira Roho Mutagatifu byanze bikunze agwa mu gishuko cyo kwiyamamaza ubwe aho kwamamaza Yezu Kristu wapfuye akazuka. Ibi bisaba kwicisha bugufi Imbere y’Imana itanga ingabire zose, cyane cyane abo yahaye nyinshi nka Pawulo Mutagatifu n’abandi banyabwenge isi ihorana mu bihe byose by’amateka yayo. Uwemeye Imana wese, yaba rubanda rusanzwe, umuhanga waminuje mu bumenyi bw’iby’Imana cyangwa mu bundi busanzwe bwo kugira isi nziza no kuyiteza imbere yagombye kumenya agaciro ko gupfukama agasaba urumuri rwa Roho w’Imana kugira ngo atishora cyangwa agashora abandi mu nzira njyarupfu.

Mu ivanjili twumvise igitangaza cya mbere cya Yezu Umwanditsi Luka avuga: kwirukana Sekibi. Buri mwanditsi w’Ivanjili agira aho atangirira n’icyo atangiriraho bitewe n’inyigisho agamije gutanga. Luka, nyuma yo kutubwira inyigisho ya mbere Yezu yatangiye i Nazareti, aho yatangaje gahunda ye yo kwamamaza umwaka w’impuhwe za Nyagasani, bene wabo bakanga kumwakira bityo ntibashobore kumumenya, adutekerereza uko yakomereje i Kafarinawumu, Sekibi we akamumenya. Turajye twitondera buri gihe kwiyumvamo ko tuzi Yezu! Kumumenya ni byiza, ariko Yezu nta wamumenya biminuje. Abatagatifu batwigisha ko kumumenya neza ari ukuvumbura uburyo utari umuzi. Roho w’Imana niwe umuzi ni nawe umuhishurira ubimusabye, akanamutera inyota yo kurushaho kumumenya. Impamvu Sekibi we amumenya ku buryo bworoshye ni uko ari ikiremwa kigizwe na roho nsa. Sekibi nta mubiri igira. Sekibi ni ikiremwa cyaremewe gusingiza Imana, ariko aho kuyisingiza arigomeka, ashaka kuba ari we usingizwa. Yabonye Jambo w’Imana aramumenya (cyangwa aramwibuka) aradagadwa kuko aho Imana igeze Sekibi azi neza ko nta mwanya ahafite. Imana ni isoko y’ikiza, ni Secyiza. Sekibi ni isoko y’ikibi. Abakristu benshi usanga badafite ibitekerezo bisobanutse kuri Sekibi n’imikorere ye. Hari abatemera ko Shitani ibaho; hari abemera ko ibaho ariko batemera ko hari icyo ishoboye bityo ntibabone isano yayo n’ikibi mu bantu; hari abatemera ko ifite ububasha bwo gukoresha muntu ku buryo butandukanye; hari abatemera ko kuri iyi si hari abantu bamwe baba ingoro yayo ikabigarurira ku buryo bukomeye, mbese nk’uko abatagatifu bigarurirwa n’Imana. Kutamenya Sekibi biteye impungenge ku muntu ushaka kugororokera Imana kuko ashobora kwibeshya inzira ntabimenye cyangwa akibwira ko ari ibisanzwe by’imibereho ya muntu ufite umubiri n’umutima.

Sekibi nyamara we azi Umwana w’Imana kandi aramutinya. Twebweho tugomba kwihatira kumumenya kugira ngo tumukunde kurushaho, no kumukunda kugira ngo tumumenye kurushaho. Yaje kurimbura Sekibi muri twe. Sekibi arabizi, natwe nitubimenye kandi duhitemo nta guhera mu cyaragati no kuba akazuyazi. Ivanjili si umukino cyangwa umutako w’ubuzima. Ivanjili ni ubuzima.

Ubuzima bwacu, uwo turi we wese, tubwegurire Ntama w’Imana waje kuvanaho icyaha cy’isi, waje guha muntu icyerekezo kijyana ku ihirwe n’ubuzima, aho Sekibi yari yarabashije kumujyana ku rupfu no korama.

Padiri Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho