Ivanjili ya Luka 10,21-24 [ku wa kabiri, 1 Adiventi]

Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati “Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana uwo ari we keretse Data, nta n’uzi Data uwo ari we keretse Mwana n’uwo Mwana ashatse kubihishurira.” Hanyuma ahindukirira abigishwa be, ababwirira ukwabo ati “Hahirwa amaso abona ibyo muruzi! Ndababwira ukuri: abahanuzi benshi n’abami benshi bifuje kubona ibyo muruzi ntibabibona, no kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”

Publié le