Ivanjili ya Luka 12,49-53 [ ku cyumweru cya 20 gisanzwe, C]

Yezu yungamo ati «Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana! Hari batisimu ngomba guhabwa, mbega ukuntu umutima wanjye uhagaze kugeza igihe nzayihererwa! Aho ntimwibwira ko nazanywe no gutera amahoro ku isi? Oya, ndabibabwiye, ahubwo naje kubateranya. Koko, kuva ubu, urugo rw’abantu batanu ruzicamo ibice, batatu barwanye babiri, babiri na bo barwanye batatu. Bazashyamirana, umugabo n’umuhungu we, umuhungu na se, umugore n’umukobwa we, umukobwa na nyina, nyirabukwe n’umukazana we, umukazana na nyirabukwe.»

Publié le