Ivanjili ya Luka 1,39-45

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,39-45

Muri iyo minsi, Mariya yarahagurutse agenda yihuta, ajya mu misozi miremire, mu mugi wa Yuda, agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti. Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu. Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa. Mbikesha iki kugira ngo nyina w’Umutegetsi wanjye angenderere? Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye. Urahirwa, wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.»

Publié le