Ivanjili ya Mutagatifu Luka 16,1-13 [ku cyumweru cya 25 gisanzwe, C]

Nuko akomeza kubwira abigishwa be ati «Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umunyabintu yashinze ibintu bye, maze bamumuregaho ko abipfusha ubusa. Aramuhamagaza, aramubwira ati ‘Ibyo numva bakuvugaho ni ibiki? Murikira ibyanjye kuko kuva ubu utazongera kumbera mu bintu.’ Nuko uwo munyabintu aribaza ati ‘Nzabigenza nte ko databuja ankuye mu bintu bye? Guhinga? Sinabishobora. Gusabiriza? Binteye isoni. Mbonye uko nzabigenza kugira ngo, nimara kuva mu bintu bye, nzabone abanyakira iwabo.’

Nuko ahamagaza abarimo imyenda ya shebuja bose, umwe umwe, maze ahera ku wa mbere aramubaza ati ‘Databuja umufitiye umwenda ungana iki?’ Undi aramusubiza ati ‘Ibibindi ijana by’amavuta y’imizeti.’ Umunyabintu aramubwira ati ‘Akira urupapuro rwawe, wicare, wandikeho vuba ko ari mirongo itanu.’ Hanyuma abaza undi ati ‘Wowe, se urimo mwenda ki?’ Aramusubiza ati ‘Imifuka ijana y’ingano.’ Aramubwira ati ‘Akira urupapuro rwawe, wandikeho ko ari mirongo inani.’

Nuko shebuja atangarira uwo mugaragu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko, abana b’iyi si mu mibanire yabo barusha ubwengeabana b’urumuri.»

Reka rero mbabwire: ayo matindi y’amafaranga nimuyashakishe incuti, kugira ngo umunsi mwayabuze izo ncuti zizabakire aho muzibera iteka.

Udahemuka mu bintu byoroheje, ntahemuka no mu bikomeye; naho uhemuka mu bintu byoroheje, ahemuka no mu bikomeye. None se nimuterekana ko muri indahemuka mu matindi y’amafaranga, ni nde uzabashinga ibifite agaciro k’ukuri? Niba kandi muterekanye ko muri indahemuka mu bintu bitari ibyanyu, ibibagenewe muzabihabwa na nde?

Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri: azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.»

Publié le