Ivanjili ya Mutagatifu Luka 1,67-79
Nuko se Zakariya yuzura Roho Mutagatifu, ahanura avuga ati
«Nihasingizwe Nyagasani, Imana ya Israheli,
kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza.
Yatugoboreye ububasha budukiza
mu nzu ya Dawudi umugaragu we,
nk’uko abahanuzi be batagatifu
bari barabitumenyesheje kuva kera
ko azadukiza abanzi bacu,
akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose.
Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu,
maze yibuka isezerano rye ritagatifu,
ya ndahiro yarahiye Abrahamu umubyeyi wacu,
avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu,
azaduha kumukorera nta cyo twikanga,
turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane,
iminsi yose y’ukubaho kwacu.
Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose,
kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira,
ukamenyesha umuryango we umukiro,
bazakesha kubabarirwa ibyaha byabo.
Koko Imana yacu igira impuhwe zihebuje,
ari na zo zatumye Zuba‐rirashe amanuka mu ijuru aje kudusura,
akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicucu cy’urupfu,
kugira ngo atuyobore mu nzira y’amahoro.»