Ivanjili ya Luka 2,1-14

Ivanjili ya Mutagatifu Luka 2,1-14

Muri iyo minsi, Kayizari Ogusito yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutware wa Siriya. Bose bajyaga kwiyandikisha, buri muntu mu mugi we. Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi, agira ngo abarwe, we n’umugore we Mariya wari utwite. Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera. Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika. Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi. Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba. Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. None, mu mugi wa Dawudi, mwavukishije Umukiza ari we Kristu Nyagasani. Dore ikimenyetso kimubabwira: murasanga uruhinja rworoshe utwenda, ruryamye mu kavure.» Nuko ako kanya, inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati «Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.»

Publié le